Mu rwego rwo guteza imbere abaturage, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yihaye intego yo guteza imbere abaturage bayo binyuze mu baterankunga banyuranye,  kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/10/2017 ikigega cyo gushyigikira ubufatanye bw’abikorera (LCF) cyashyiriweho kunganira ibikorwa by’abikorera bishyizehamwe biteza imbere kandi bahuriye ku bikorwa nyongeragaciro byuzuzanya basuye imwe mu mishanga itera inkunga.

Ni muri urwo rwego habaye urugendo  kugira ngo barebe aho ibikorwa biterwa inkunga n’ikigega cyo gushyigikira ubufatanye bw’abikorera, Local competitiveness Facilities (LCF) bigeze, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa byabo bateguye, hamwe no kumenya uburyo bakora n’akamaro iyo mishinga ifitiye abaturage muri rusage.

Maniragaba Emmanuel, uhagarariye ubufatanye bwa Koperative Imbaka itunganya umusaruro ukomoka ku bijyanye n’ubuki avuga ko LCF yatumye bishyira hamwe, bahuza ibikorwa bakora, maze ibatera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda igana na miliyoni 40 aho mu cyicyiro cya mbere yatanze miliyoni 16, icya kabiri ikazatanga miliyoni 16 andi asigaye  akazatangwa mu cyiciro cya 3.

Maniragaba yakomeje avuga ko mbere bakoraga mu buryo bwa gakondo ariko ubu bakaba bakora mu buryo bwa kijyambere kubera iyo nkunga ya LCF.

Yashoje ashimira abafatanyabikorwa babateye inkunga kuko hari aho bavuye naho bageze bityo bakaba bamaze kubona inyungu ku banyamuryango ndetse no kubaturanyi aho bamaze gutanga akazi ku bantu bagera 8.

Nyirantebuka Bernadette, Uhagarariye Koperative COVAFGA itunganya umutobe w’inanasi na marakuja yashimiye LCF yabateye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 28.

Yakomeje avuga ko aho bari bari mbere hari habi cyane mu buryo byashobokaga gufunga koperative kubera igishoro gike kuko bakoraga umutobe mu bidomora 4 ku munsi  ariko ubu bakaba bakora ibidomora 12 ku munsi.

Nyirantebuka yakomeje avuga kandi ko bashaka gushyira imbara cyane cyane ahinjiza amafaranga benga divayi nyinshi kuko ikenewe cyane ku isoko.Yashimiye LCF amahugurwa yabahaye mu buryo bwo gushaka amasoko no mu buryo bwo gucunga neza inkunga bahawe.

Nahimana Emmanuel , uhagarariye ubufatanye  “Intege” itunganya divayi ikomoka ku bitoki avuga ko bashaka gushyira imbaranga mu kugura imashini itunganya inzoga y’urutoki.

Yakomeke avuga ko hari aho bavuye naho bageze asobanura ko bamaze kuva ku mafaranga y’u Rwanda  miliyoni 4 bakaba bageze kuri miliyoni 30,yasabye LCF gukomeza kubaba hafi ibagira inama mu gukoresha neza inkunga bahawe.

Nkunda Laetitiya,Umuyobozi mukuru wa LODA yashimiye abafatanyabikorwa ndetse n’Akarere ka Gakenke mu rwego rwogufatanyiriza hamwe mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Imishinga yatsinze igahabwa inkunga igera ku 9, ariyo Koperative IMPU z’iwacu ikorera mu Murenge wa Gakenke, COATA ikorera mu Murenge wa Busengo, IMBAKA ikorera mu Murenge wa Gakenke, INTEGE ikorera mu Murenge wa Mugunga, KOKKA ikorera mu Murenge wa Kamubunga ,ICYIZERE IWACU ikorera mu Murenge wa Gashenyi, SINDUBAZA TASK Ltd, IMANZI GIRUBUKI ikorera mu Murenge wa Janja na Minazi ndetse na Koperative COVAFGA ikorera mu Murenge wa Gakenke.

Amafaranga amaze guhabwa imishinga LCF itera inkunga icyiciro cya mbere angana na 86,280,000Frw.

 

To top