Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo, Akagali ka Ruganda bafatanyije n’Abayobozi gukora umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2017 bacukura umusingi ndetse no gutunda amabuye ahazubakwa ibyumba 7 n’ubwiherero 12 by’amashuri abanza ku kigo cya Ruganda azasimbura amashuri ashaje.

Abaturage batunze amabuye bayajyana ahateganyijwe kubakwa ishuri ribanza rya Ruganda, abaturage bazagira uruhare runini mu myubakire y’ibyo byumba by’amashuri ndetse no kubaka ubwiherero aho Leta biteganyijwe ko nayo izatanga isakaro, inzugi n’amadirisha ndetse no guhemba abafundi bazubaka ayo mashuri umunsi ku wundi.

Muri uwo muganda witabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba Bwana Musabyimana Jean Claude, Depite Mukayijore Suzanne , Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Muhondo

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba waje ahagarariye Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba akaba ari nawe ureberera Akarere ka Gakenke yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bitabiriye iki gikorwa cyo kubaka amashuri asimbura ashaje.

Yakomeje avuga ko tugomba kugira uburezi bufite ireme ndetse no kugira uburezi kuri bose, turifuza ko abana bakwigira ahantu heza.

Nyuma y’icyo gikorwa cyo gukora umuganda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba yifatanyije n’Abayobozi batandukanye mu gutera ibiti 7 by’imbuto by’ubumwe n’ubwiyunge mu nzira yo gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ibiti byera imbuto byatewe birimo ipera, indimu, avocat n’umwembe bikazakurikiranwa n’ubuyobozi bw’ikigo cya Ruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yavuze ko batangiye igikorwa cyo kubaka amashuri mashya bakayasimbuza ashaje ndetse no kongera ibindi byumba yagize ati ‘‘Tuzubaka amashuri ibyumba 30 n’ubwiherero 36 mu Karere kose, icyo gikorwa cyo kubaka ayo mashuri bikazatwara  amafaranga miliyoni 145 aho icyumba kimwe kizajya gitwara amafaranga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abarezi b’abanyeshuri n’ababyeyi kuba hafi y’abana bashinzwe bareba ko bafite isuku haba ku mubiri ndetse n’imyambaro kugira ngo bahore bafite isuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo Mukeshimana Alice yavuze ko mu Murenge wa Muhondo hazubakwa ibyumba by’amashuri 7 n’ubwiherero 12 mu gihe kandi muri uyu Murenge wose duteganya kuzubaka ibyumba 15 n’ubwiherero 18 byose  biteganyijwe ko bizaba birangiye mu kwezi k’Ukuboza 2017.

Yakomeje avuga ko impamvu yo kubaka ibyo byumba by’amashuri ari ugusimbura ibyumba bishaje bakabisimbuza ibishya, abaturage ngo bazagira uruhare mu myubakire y’ayo mashuri, aho bazajya batanga umuganda buri ku wa kane wa buri cyumweru ndetse n’umuganda n’igihe bizaba bibaye ngombwa.

Abaturage basabwe kuzitabira icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge kizatangira uhereye ku wa 01-07 Ukwakira 2017 aho buri muturage yasabwe kuzaba intumwa yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

 

To top