Kubufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’ihuriro ry’Amadini n’Amatorero yo mu Karere ka Gakenke kuri iki cyumweru tariki ya 01Ukwakira 2017 yahuye mu rwego rwo gushima Imana ibyiza yakoreye Abanyarwanda mu iterambere ry’Igihugu n’igikorwa cy’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagenze ku wa 03-04 Kanama 2017 agakorwa mu mutuzo, uyu munsi hakaba hanatangijwe icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianeey yavuze ko abashakanye bagomba kujya bicarana bakaganira ku cyabateza imbere, kuko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere.

Yagize ati ‘‘icyo dushaka ku baturage ni uko abashakanye batera imbere, bakagira gahunda z’urugo, bagakora igenamigambi ry’urugo rwabo kugira ngo batere imbere n’abana babo bakababera icyitegererezo, bakamenya guteganyiriza abana babo haba mu mashuri ndetse no kubarinda icyatuma bagira ubuzima bubi.

Abashakanye kandi bagomba kwirinda amacakubiri, ahubwo bagahuza bakaganira mu rugo rwabo kugira ngo abana babo bazasoromeho imbuto.

Guverineri yabasabye muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gutera intambwe, bakitabira kuzigama . Guveriri yasabye kandi abanyamadini n’amatorero guca amakimbirane mu miryango, kwirinda amakimbirane mu ngo ndetse no gukorera hamwe buri wese akamenya inshingano ze, nibwo bazarushaho gutera imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias mu ijambo rye yashimiye abanyagakenke,kuba baritabiriye amatora kandi bagatora neza mu gihe ahandi usanga icyo gikorwa gikunze kubananira ariko kuba amatora yarabaye mu muco n’ubwisanzure no guhitamo neza yagize ati ‘‘Ni yo mpamvu tugomba gushima Imana’’.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko ku munsi w’umuganda ni bwo Abayobozi n’abaturage bateye ibiti by’imbuto hirya no hino haba ku bigo by’amashuri, ku nsengero n’ahandi hakunze guhurira abantu benshi mu nzira yo gushyigikira gahunda y’imyaka 7 ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge wabwirije Ijambo ry’Imana yavuze ko ni twebwe tugomba kumurika ahari umwijima muri Afurika, tugomba rero kuba dufite uwo muco, tukamurika ahari umwijima kuri bagenzi bacu b’Abanyafurika kugira ngo tumareho umwijima.

Yakomeje avuga ko hirya no hino muri Afurika bafite ibibazo bitandukanye bishingiye ku macakubiri no kutumvikana ariko ko abanyarwanda bagomba gufata iya mbere mu kubagezaho ubutumwa bwiza bwo kwiyunga n’Imana.

Yagize ati ‘‘Tuzi aho Imana yakuye u Rwanda, icyo dushimira Imana kirahari, kuko Abanyarwanda baryanye bakimaraho, none ubu turi mu bumwe n’ubwiyunge”  yagize kandi ati ‘‘U Rwanda kuri ubu ruraryoshye’’.

Bishop Rucyahana yasabye abayobozi n’abashakanye kutangira ubwoba ahubwo bakihangana bagakorera urugo babyitayeho.

Domitille Niyonsaba, usengera mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Gakenke, muri iki giterane cya Rwanda shima Imana yavuze ko amatora mu gihugu cyacu cy’u Rwanda yagenze neza,twatoye neza nibyavuyemo amahanga n’abaturage baho baravuga ko mu Rwanda hari umutekano na Demokarasi”.

Yakomeje avuga ko mu myaka 15 ishize umuntu yakoraga ibirometero ajya kwivuza, umwana akagenda amasaa 8 ajya kw’ishuri  ariko ubu umwana aragenda iminota 10 akagera aho yigira,umuntu akagenda iminuta 10 akagera aho yivuriza.

Igiterane cya Rwanda shima Imana cyaranzwe n’indirimbo z’amakorari anyuranye  ashima Imana ibyiza yakoreye Abanyarwanda no kubashishikariza kubana mu mahoro.

 

To top