Muri ibi bikorwa by’igihembwe cy’ihinga 2018A, abahinzi bashishikarijwe gutera ubwatsi bw’amatungo kugira ngo barusheho kubona umusaruro mwiza, umukamo ushimishije ndetse bakabona n’amafaranga abafasha mu bikorwa  by’iterambere.

Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Amajyaruguru,  yakanguriye abahinzi ku rwego rw’umuryango cyane cyane ku rwego rw’urugo ko buri rugo rugomba gutera urubingo n’ibindi byatsi bifata ubutaka ku mirwanyasuri ku butaka bwose buhingwa kugira ngo bibafashe kurwanya isuri no kubona ubwatsi bw’amatungo hagamijwe kubona umukamo mwiza n’ifumbire y’imborera ibafasha kubona umusaruro.

Ati“ ni tugaburira amatungo nibwo tuvuga ngo twabona imfumbire iturutse mu kugaburira amatungo ndetse nibwo ubona umusaruro mwiza w’umukamo”.

Nyiramuhira Tasiyana umwe mu baturage b’Umurenge wa Kivuruga avuga ko agace atuyemo badafite  ubwatsi buhagije bw’amatungo, mu gihe nyamara bafite aho bwaterwa ku materasi y’indinganire, anenga abadatera ubwatsi kandi bafite aho bashobora gutera urubingo.

Nyiramuhira yashishikarije  abaturage bagenzi be gutera ubwatsi bw’amatungo ati“ niyo utagira itungo wagurisha ubwatsi wahinze ukabona amafaranga ukaba wayakoresha ibindi bikorwa byiterambere dore ko umutwaro w’ubwatsi umwe ugura amafaranga y’u Rwanda magana 700 cyangwa 1000”.

 Sibomana Phocas, utuye mu Murenge wa Cyabingo woroye inka 3 avuga ko kugira ngo abone umukamo agomba guhinga ubwatsi bwinshi kandi bw’amoko atandukanye ku mukingo w’umurima.

Akomeza avuga ko urubingo ahinga ari ruke, aboneraho gusaba ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kubongerera imbuto y’urubingo n’ubundi bwoko ndetse no kubongerera ubushobozi kugira ngo babashe kubona umusaruro ushimishije.

Nzigiyimana Telesphore, utuye mu Murenge wa Kivurunga nawe ashimangira ko imbogamizi bafite ari ukatabona imbuto z’ubwatsi.

Mu Karere ka Gakenke guhuza ubutaka byavuye kuri hegitari 6500 bigera kuri hegitari 37800, ubu butaka buhuje bukaba buhingwaho ibihingwa bitandukanye, hagamijwe kwihanza mu biribwa ndetse no gusagurira amasoko.

 

To top