Abaturage b’Akarere ka Gakenke barishimira imihanda izwi nka feeder roads uburyo yabaye nyabangendwa  nyuma yo kwangirizwa n’ibiza byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 08 Gicurasi 2016.

Mu ijoro ryo kuwa 8 Gicurasi 2016 haguye imvura yateje inkangu zica abaturage 35 zangiza n’ibikorwaremezo mu mirenge ya Gakenke, Minazi, Rushashi, Mataba, Coko, Muyongwe na Mugunga.

Ni inkangu zanafunze umuhanda Kigali-Musanze amasaha asaga 48, zangiza imihanda imwe n’imwe ihuza imirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, zica n’ibiraro 10 bisanzwe bikoreshwa n’abaturage.

Mu Karere ka Gakenke harimo harakorwa imihanda itandatu ihuza imirenge itandukanye ikanahuza Akarere ka Gakenke n’utundi turere nka Nyarugenge, Rulindo na Musanze.

                  

Muri Werurwe 2016, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke, abaturage bamugejejeho ikibazo cy’imihanda yari yarangiritse bikomeye igatuma batabasha guhahirana.

Perezida Kagame yababwiye ko iyo mihanda izakorwa bidatinze kugira ngo irusheho kubafasha guhahirana. Niko byagenze kuko nyuma y’igihe gito imihanda yatangiye gukorwa.

Rugendo Leonidas, wo mu Murenge wa Gakenke avuga ko mbere umuhanda utarakorwa hari ibinogo ariko ubu abaturage bari kugenda nk’ugenda muri kaburimbo ati“ Iyo uvanye ibirayi mu isoko rya Gakenke ujya mu isoko rya Murambo mu Murenge wa Muzo ugerayo uwo mwanya kubera umuhanda mwiza”.

Rugendo Leonidas , yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uburyo abagezaho  iterambere ry’ibikorwa remezo nk’imihanda, gushyira amatara ku muhanda, kubona amazi meza, gutura ku mudugudu n’ibindi “ ati uwamuvuga nabi keretse ari umuntu utazi ibyo yamukoreye atazi iterambere ry’Igihugu”.

Nimukwije Delphine , wo mu Murenge wa Gakenke avuga ko mbere uyu muhanda wari warangijwe n’ibiza none ubu ndashima Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wadukoreye umuhanda ati“ ibi byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere , Niyonsenga Aime Francois asobanura ko imirimo yo gukora iyo mihanda uko ari itandatu izarangirana n’umwaka wa 2017.

Agira ati “Turishimira ko uwo muhanda wa Gakenke-Muzo-Janja ugeze kuri 82% kugira ngo imirimo irangire yose. Hanyuma iyi mihanda yose  muri gahunda nuko twizera ko mu kwezi k’Ukuboza 2017 yose izaba yarangiye neza.”

               

              

Imihanda ya feeder road itandatu yose  ireshya n’ibirometero 120 izuzura itwaye asaga miriyari 14RWf.

 

To top