Mu rwego rwo guteza imbere  ubuzima Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli (Higher Institute of Health: Sainte Rose de Lima), riherereye mu Mrenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, kuri uyu wa kane tariki ya 06 Nyakanga 2017, ryatanze impamyabumenyi icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu masomo abaforomo bakurikiranye kuva muri Nzeri 2013, abahawe impamyabumenyi bagizwe n’abakobwa 161 n’abahungu 52 .

Mbere yo guhabwa impamyabumenyi, bariya baforomo babanje kurahira indahiro yashyizweho mu mwaka wa 1893 na Florence Nightingale, washinze ubuvuzi bugezweho ubu, aho barahiye bavuga ko imbere y’Imana n’abantu biyemeje gukora umwuga wabo mu mucyo banubahiriza amahame yose abagenga kandi buzuza inshingano zabo zo kwita ku barwayi.

Abanyeshuri bagera 213 bize ubuforomo mu ishuri ry’ubuzima rya Ruli   bahawe impamyabumenyi icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) bahamya ko bazishimiye ariko ngo byari kuba byiza iyo baba bahawe iz’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kuko arizo zari kuzabafasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Niyigena Anselme, umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere mu ishuri ry’Ubuzima rya Ruli avuga ko nyuma yo kurangiza ayo masomo agiye gushaka ahandi yiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Barabivuga mu gihe bo bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1). Bifuza ko no kuri iryo shuri hashyirwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

 

Uwajeneza Pauline, Umuyobozi w’ishuri ryigisha Ubuzima rya Ruli yabwiye abo banyeshuri barangije ko kwiga bitarangiriye aho ahubwo ko bagomba gukomeza kwiyungura ubumenyi. Yanabibukije ko mu kazi kabo k’ubuforomo bagomba kwitanga bakajya bakira neza abarwayi babahumuriza aho kubahutaza.

Uwajeneza yibukije abahawe impamyabumenyi ko urugendo rwo kwiga rutarangiye, abasaba kujya bahora bihugura kugira ngo bazabashe gutanga serivisi z’ubuzima zinoze mu bigo bitandukanye bizabagirira icyizere bikabaha imirimo.

Yagize ati “Urugendo rwo kwiga ni bwo mukirutangira, mujye muzirikana ko turi abanyeshuri b’igihe cyose, kwiga ntibirangira.

 Hano mu ishuri twabahaye ubumenyi bw’ibanze, mujye muhora mwihugura mukore ibijyanye n’igihe mushingiye ku bushakashatsi bugezweho”.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi mu nama nkuru yIigihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza(HEC), Dr. Baguma Abdallah,  avuga ko ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli niryuzuza ibisabwa rizahabwa uburenganzira bwo kwigisha ikiciro cya kabiri cya kaminuza; ibintu avuga ko bitazafata igihe kinini.

Ati “Niba hajemo ngo ‘turashaka kugira ikindi kiciro cya “A0”, bifite inzira binyuramo; bishingira ku masomo akenewe mu gihugu ajyanye n’iterambere aho rigomba kugana, aya masamo bigisha hano arakenewe; amasomo yo arahari, ahubwo kongeramo umubare w’abanyeshuri n’ibisabwa, rero bujuje ibisabwa nk’andi mashuri na yo yatangiranye ikiciro cya mbere cya kaminuza nk’iri, nta mpamvu batakwemerwa.”

Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ashima uruhare rw’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli mu guhindura imibereho y’abaturage ba Gakenke, akomeza avuga ko Leta izakomeza gufasha iri shuri kwikura mu bibazo biribangamiye birimo ibibazo by’ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’ibibazo by’amazi, Guverineri anemeza ko Intara y’Amajyaruguru izaba inyuma y’iri shuri mu rugendo ruyemerera guhabwa uburenganzira bwo kwigisha ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ati “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo iri shuri ryuzuze ibisabwa nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibiteganya kugira ngo ikiciro cya kabiri cya kaminuza gifungurwe.”

Abaforomo barangije mu  Ishuri ry’Ubuzima basabwe kuzarangwa n’urukundo mu mirimo bagiyemo yo kuvura kuko ari umurimo usaba ubwitange

 

To top