Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihingwa cy’inanasi, abaturage bo mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Nganzo ba koperative COAFGA barahamya ko bishimiye uruhare bagira mu bibakorerwa.

Ubwo itsinda rya OXFAM  riyobowe na  Niamh Cacty Umuyobozi w’ibikorwa bya OXFAM muri Ireland (Program Director OXFAM Ireland) basuraga Koperative y’abahinzi b’inanasi intego yari ukureba  uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa. Iri tsinda ryishimiye uburyo abaturage bakorera hamwe muri koperative, uburyo abaturage basobanukiwe imihigo bihereye iwabo mu ngo.

Muhawenimana Immaculée umwe mu bahinzi b’inanasi ba koperative COAFGA  w’imyaka 28 avuga ko ari abahinzi b’imbuto ariko uyu mwaka bakaba bibanze ku gihingwa cy’inanasi  kubera ko aricyo gihingwa  babona kiri kubateza imbere.

Akomeza avuga ko umurima bahinze w’inanasi uri kuri Ha 4 batewemo inkunga ku bufatanye bw’Akarere ndetse na OXFAM  bahamya ko nabo bashizemo umusanzu w’amafaranga yabo ndetse n’umusanzu w’amaboko.

Akomeza avuga kandi ko afite ikayi y’imihigo iwe mu rugo  aho yahize ko uyu mwaka azongera ubuso bw’umurima w’inanasi ukava kuri Ha 1 ukagera kuri Ha 2.

Ngendahayo Juvenard avuga ko uruhare bagira mu bibakorerwa mu nteko z’abaturage, mu rwego rw’ubuzima batekereza kuri mitiweri, mu rwego rw’ubukungu batekereza uburyo buri rugo rwakwiteza imbere ku bijyanye no kwizigamira kugira ngo babashe kwiteza imbere muri urwo rugo.

Ku bijyanye n’imibereho myiza bashishikariza abaturage kugira imirima y’igikoni, ku byerekeye ibikorwa remezo batekereza ku muganda aho bakora imihanda, kubaka amashuri, kubaka amavuriro ndetse no gufata neza ibikorwa remezo babashije kugeraho.

Koperative COAFGA yahinze igihingwa cy’ Inanasi kuva mu kwezi k’ukwakira 2016  ku buso bugera kuri Hegitari 4 ikaba yiteze umusaruro ushimishije umwaka utaha.

Gikwerere Patrick

 

To top