Imibiri 667 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari icumbikiwe mu rwibutso rwa Janja n’urwa Mukinga mu Murenge wa Cyabingo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Buranga mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki ya 15 kamena 2017.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro igera kuri 667 yakuwe mu nzibutso za Janja mu Murenge wa Janja na Mukinga ho muri Cyabingo kuko  izi nzibutso zitaheshaga agaciro imibiri yari iziruhukiyemo, bityo ngo hakaba harafashwe umwanzuro wo  kwimurira iyi mibiri muri uru rwibutso rw’Akarere rwa Buranga nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias mu ijambo rye aho yanashimye abacitse ku icumu kubera uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’Igihugu.

Bamwe mu barokoze Jenoside yakorewe Abatutsi i Janja na Cyabingo bishimiye kuba imibiri y’ababo ishyinguwe mu cyubahiro aho bemeza ko bumva baruhutse mu mitima yabo kandi imitima yabo irakeye.

Sahinkuye Tharcille, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Janja avuga ko bibanejeje cyane kuba imibiri yabavandimwe babo ishyinguwe mu cyubahiro kuko aho bari bari urwibutso rwari rubi cyane.

Kabare Nzabanta Ange Robert ukomoka mu Murenge wa Mugunga we avuga ko igikorwa cyo gushyingura abavandimwe babo mu cyubahiro kibanejeje kubera ko abavandimwe babo aho bari bashyinguwe hatari habanejeje.

Butera Kizito, warokokeye mu cyahoze ari Gatonde akaba ahagarariye imiryango y’ababuze ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Buranga ati“ Ubu biduhaye icyubahiro, biduhaye agaciro, biduhaye kwiyubaka kuba abantu bacu bahawe agaciro”.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gakenke Bwana Nsengimana Alfred  yashimye ubuyobozi bw’Aka Karere avuga ko budahwema kubaba hafi muri byose ndetse anashima ku bwuru rwibutso ruhesha ikuzo abaruruhukiyemo.

Yagarutse ku nzibutso za Janja na Mukinga asaba ko n’ubwo zitakirimo imibiri hakomeza kubungwabungwa ku buryo abakiri bato n’abazavuka bazahigira amateka.

Yasabye kandi ko ku rwibutso rw’Akarere ruherereye Buranga hashyirwa umukozi uhoraho akajya asobanurira abahagenderera amateka yaho yaba mbere ya Jenoside ,mu gihe cyayo ndetse na nyuma yaho.

Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside avuga ko kuba bararokotse ari ukugira ngo bakomeze bubake Igihugu.

Yagize kandi ibintu bibiri by’ingenzi asaba abari aho:Icya mbere ngo abantu ni ngombwa ko bamenya amateka mabi yaranze Igihugu kuko ngo bifasha kutazayasubiramo.

Icya kabiri ngo abatuye Gakenke bakwiye kumenya ni ukuntu ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ikwirakwizwa ngo bityo buri hantu hakaba hakwiye kujya hagira umwihariko ngo bitewe n’amateka n’imiterere yaho.

Hon.Senateri akaba yari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko abarokotse Jenoside kuba barabuze abavandimwe batabuze Igihugu nk’uko byavuzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka  ku nshuro ya 23.

 Yasabye urubyiruko kwigira ku ntwali z’u Rwanda maze nabo bagahora baharanira  gukora iby’ubutwari.

Yanashimiye by’umwihariko Akarere ka Gakenke kubera urwibutso rugezweho bubatse avuga ko bigaragaza agaciro baha izi nzirakarengane, akomeza  avuga ko aho Gakenke igeze uyu munsi ari heza ugereranije n’aho yari iri mu minsi ishize; asaba abanyagakenke gukira bareka ingengabitekerezo banatanga amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri idashyinguwe mu cyubahiro nayo igashyingurwa mu rwibutso rwa Buranga.

Urwibutso rwa Buranga rushinguwemo imibiri 1570 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gikwerere Patrick

 

To top