Mu gihe ihohotera rikorerwa hagati y’abashakanye bituma umwe muri bo ashaka uburyo bwo kumwihimura, bigatuma urwo rugo ruhora mu makimbirane aganisha ku ihohotera aho bamwe muri bo bagirirana nabi bigatuma umugore cyangwa umugabo batabana neza mu kuzuza inshingano zijyanye n’urugo.

 Mediatrice umuhuzabikorwa w’umushinga ‘‘PPIMA’’ ukorera mu muryango Profemme Twese Hamwe yavuze ko icyo kibazo cyo kutumvikana hagati y’abashakanye ngo bishingiye ku mpamvu usanga umugabo ashaka inshoreke mu rwego rw’agahimano ahubwo bigatuma n’amafaranga yatangaga mu rugo agenda agabanuka ahubwo akayajyana mu bagore bita inshoreke no mu kabare.

Murebwayire Christine umwe mu bitabiriye ibiganiro yavuze ko hakwiye imbaraga zidasanzwe mu kwegera abashakanye bafite amakimbirane kugira ngo babigishe uburyo bagomba kureka ayo makimbirane.

Yagize ati ‘‘Birasaba ubworoherane hagati y’abashakanye, kuko mu gihe umwe ateye hejuru n’undi akamwikiriza ni byo bitera amakimbirane bigatuma ihohotera hagati yabo ryiyongera, inama nkuru y’abagore (CNF) imanuke, kugira ngo bigishe amahoro hagati y’umugabo n’umugore, bigishe uburyo bwo koroherana, bajye no mu mashuri bigishe abana uburyo bakwirinda ihohoterwa hagati yabo n’abarimu babo ndetse bashobora no kugira ababyeyi babo inama mu gihe ababyeyi babo bagaragaweho n’amakimbirane aganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina’’.

Neyimana Elie impuguke mu mategeko muri Profemme Twese Hamwe yifashishije itegeko ryanditse mu gatabo bateguriye abaturage mu rwego rwo kurwanya ihohotera ku bijyanye no gukoresha umutungo bidaturutse ku bwumvikane bw’uwo bashyingiranywe ko bihanwa n’amategeko yagize ati ‘‘umuntu wese utanga ,ugurisha, ugwatiriza cyangwa ukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya atabyumvikanyeho n’uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi 3 ariko kitageze ku mezi atandatu’’.

Iryo tegeko kandi rigakomeza rigira riti ‘‘Uwakira umutungo uvugwa mu gace ka mbere k’iyo ngingo azi neza ko bidaturutse ku bushake bw’abashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi Magana atanu kugeza kuri miliyoni cyangwa kimwe muri ibyo bihano kandi agasubizwa uwo mutungo cyangwa  amafaranga ahwanye n’agaciro kawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yavuze ko imfashanyigisho zatanzwe ku baturage ku bijyanye n’Itegeko rihana ihohoterwa bizafasha  abantu barushaho gusobanukirwa yagize ati ‘‘uko abantu bazarushaho kumenya itegeko bizaba no mu buzima bwa buri munsi kuko ihohoterwa rizakumirwa’’.

Yavuze ko mu byo bagiye kuzibandaho uyu mwaka wa 2017-2018 ari ibyaha bigaragara mu miryango ku bijyanye n’ihohoterwa bituma umuryango udatera imbere mu bukungu ko icyo kibazo bagiye kugihagurukira kugira ngo ibibazo by’abashakanye bigaragara mu miryango bizacike burundu.

Abayobozi b’ibanze basabwe kwegera abaturage bayoboye kugira ngo babasobanurire ububi bw’ihohoterwa hagati y’abashakanye aho bigira n’ingaruka ku bana babo bigatuma umuryango nyarwanda uhungabana ntutere imbere mu bukungu.

 

To top