Mu rwego rwo gukomeza kongerera umugore w’umuyobozi ubushobozi mu nzego zifata ibyemezo ndetse no kubaka ingo zamahoro.Kkuri uyu wa gatanu tariki ya 09 kamena 2017 mu Karere ka Gakenke  hasojwe amahugurwa y’iminsi 3 yateguwe na PRO-Fammes/Twese Hamwe agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kumenya uburyo bw’imibanire n’uburyo bwo kubana neza abashakanye iyo umwe ari umuyobozi undi atari umuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwimana Catherine yasabye abagabo b’abagore b’abayobozi kuba mu mahoro, kugerageza kubabanira neza kugira ngo bashobore gukora akazi neza. Yabasabye kandi kwiga kubabarira no kwihangana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije yasabye abitabiriye amahugurwa gukangurira abaturage gutanga mitiweri bitarenze tariki ya 30 Kamena ko gutanga mitiweri ari itegeko, gushyira intege mu guca amakimbirane mu ngo no gushyira imbaranga mu gukangurira buri muturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Alice Uwimbabazi, Umuhuzabikorwa w’Umushinga ugamije kongerera umugore ubushobozi ku bijyanye n’Ubuyobozi muri PRO-Fames Twese Hamwe avuga ko aya mahugurwa y’iminsi 3 yaragamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Akomeza avuga ko impamvu bibanda ku bagore n’uko umugore uri mu rwego rw’ubuyobozi agomba kumenya guhuza inshingo ze zinyabutatu( kuba umubyeyi, kuba umuyobozi ndetse no kuba ubarezi wabana).

 Alice Uwimbabazi ya sabye Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) gukomeza gufatanya no gukorana n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo babashe kugira umusaruro mu kagari kose maze imihigo ibashe kweswa.

 Mukamusana Gerturde Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwankuba mu Murenge wa Rushashi avuga ko icyo bagiye gukora nkabayobozi  nyuma yaya mahugurwa nuko bagomba kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, kugira ingo zamahoro, kugira ingo za bandebereho, kugira ngo tubashe kuzuza inshingano zacu.

Hategekimana Rorien waherekeje umugore we muri aya mahugurwa yateguwe na Pro-Fammes/Twese Hamwe avuga ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi bijyanye n’uburyo agomba gufata umugore we mu kazi ashinzwe kaburi munsi, uburyo agomba kumuba hafi mu mirimo akora yakomeje avuga ati“ iyo agiye mu kazi mba ngomba kumenya ibyo mu rugo uko bimeze, menya abana, menya ibikorwa byose bijyanye n’urugo kandi sininubire akazi akora”.

Akomeza avuga ko agomba kumufasha kugira ngo imirimo akora ye igende neza ndetse no kumufasha kugira ngo imibereho ye ibe myiza imufasha gukora akazi atuje.

Nyirakabanza Claudine, Umukozi ushinzwe imibereho myiza, ubukungu n’iterambere ku rwego rw’Akagari ka Byibuhiro mu Murenge wa Busengo yashimiye Pro-Fammes/Twese Hamwe avuga ko aya mahugurwa yaragamije ku rwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse hamwe no  kubaka ingo zamahoro.

Akomeza avuga ko we n’umugabo we bafashe ingamba ko bagiye gufata iyambere kubaka urugo rwamahoro n’abandi baturage tuyoboye bakabareberaho hanyuma nabo ingo zabo zikaba ingo z’amahoro.

Yakomeje avuga ko nk’abayobozi b’abagore by’umwihariko babonye ko bafite inshingano z’inyabutatu ati “ Turi ababyeyi, tukaba abayobozi ndetse tukaba n’abarezi b’abana bacu”.

Umwaka ushinze wa 2016 Pro-Fammes/Twese Hamwe yahuguye abayobozi b’imidugudu barikumwe n’abagore babo.

Gikwerere Patrick

 

To top