Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo bwabaye umusingi u Rwanda rwubakiyeho. Mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwayihagaritse, hari  ikibazo gikomeye cyo kugarura ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bari bafite ibibazo bikomeye kandi bihebye.

Mu rwego rwo gutangiza  ku mugaragaro ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa kane tariki ya 08 Kamena 2017, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Françis yavuze ko iri huriro ari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ariko ari n’uburyo bwo kubaka igihugu cyacu mu buryo bw’iterambere.

 

Yakomeje ababwira ko iri huriro barimo kandi bagiye gutangiza  uyu munsi,  byoroshye kubera ko bafite aho bahera,  bafite imbaranga kandi hari ibikorwa. Icyo basabwa n’uko mu myaka irimbere  bazabibuka nkabatangije ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryo guca amacakubiri,  ryo guteza imbere igihugu cyacu, ndetse no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda muri aka Karere ka Gakenke.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gakenke, Abayobozi bakiri mu myanya n’abari Abayobozi gukoresha iri huriro no kuribyaza umusaruro.

Mugemangango Epaphodite wayoboye icyari Akarere ka Bukonya guhera mu mwaka wa 2003 kugera 2005 ndetse akanayobora Akarere ka Gakenke kuva umwaka wa 2006 kugera 2008 yavuze ko yayoboye Akarere ka Bukonya mu bihe bikomeye hari ibibazo byinshi by’intambara y’abacengezi twari tuvuyemo ariko umusanzu twatanze n’uko twakoze ibishoboka byose kugira ngo abaturage tubereke inzira nyayo Igihugu cyiyemeje kugenderaho kandi inzira igamije kubateza imbere mu bwisanzure ndetse no mu mutekano usesuye.

Akomeza avuga ko kuba uyu munsi twahuriye muri iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gakenke bishimishije, ko tugomba kumenya gukora ishingano zacu , tukamenya kandi ko tugomba gufata umuyoboro w’ubumwe n’ubwiyunge twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo dushobore guteza imbere Akarere kacu byumwihariko ndetse n’Igihugu muri rusange.

Hakizayezu Pierre Damien wayoboye Akarere ka Gakenke kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2011 avuga ko iri huriro ribaha ishusho rikomeye cyane mu miyoborere y’Igihugu cyacu  ndetse n’Akarere  ka Gakenke byumwihariko.

Akomeza avuga ko Abayobozi twayoboye Akarere nkuko bigaragara nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, twahayoboye mu bihe binyuranye ibihe bitandukanye  ariko kuba uyu munsi twese duhura biduha umwanya wo kugira ngo tuzirikane twese iyo nzira twanyuzemo ndetse binaduhe n’isano dufitanye kuba twaragize urwo ruhererekane.

Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda n’inking ikomeye izindi ngamba zubakiraho, bikaba n’umusingi wo kurwanya amacakubiri y’uburyo bwose ndetse nivangura byaranze amateka y’u Rwanda uko ibihe byagiye bisimburana.

Muri depliant yahawe abagize iri huriro yakozwe muri Gicurasi 2017,  komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igaragaza ko  igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda Abanyarwanda bahamya ko ubwiyunge bwabo bugeze kuri 92,5%.

Gikwerere Patrick

 

 

 

 

 

 

&

 

To top