Ikigo Nderabuzima cya Nganzo giherereye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke

.Abivuriza kuri iki kigo nderabuzima bashima uko serivise zisigaye zarateye imbere kubera ko cyabonye amashanyarazi.

Mukarwego Triphine, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Murenge wa Janja, avuga ko yigeze kurwariza kuri iki kigo nderabuzima cya Nganzo kitarabona umuriro, akagorwa no kujyana umurwayi ku bwiherero nijoro, kandi ubu na serivise zirihuta.

Ati “Ubu haba hacanye ku buryo n’uhageze bwa mbere ari nijoro agenda asoma akamenya aho serivisi yose ashaka itangirwa. Nkanjye ubu ndi muri maternité, ugize ikibazo arahamagara umuganga agahita aboneka, agacana amatara akamuvura. Turabasha gusharija telefoni tukavugana n’abasigaye mu rugo, turishimye, turi mu mucyo, ahubwo turashimira cyane leta yazanye uyu muriro.”

Gahunda ya Leta yo gukwirakwiza umuriro mu cyaro ishyira ibigo nderabuzima mu duce twihutirwa kugezwaho amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2018.

Ku rwego rw'igihugu ubu ibigo by’ubuvuzi bigera kuri 92% ubariyemo ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru bifite amashanyarazi. Intego ikaba ari uko byose (100%) bizaba bifite amashanyarazi bitarenze umwaka utaha.

Mu bindi byihutirwa kugezwaho umuriro harimo inyubako zikorerwamo n’inzego z’ubuyobozi bwa leta, amashuri, ingomero z’amazi, ndetse n’ibikorwa bibyara inyungu birimo amasoko, udukiriro, amakusanyirizo y’amata n’ibindi.

 

To top